Wednesday, May 30, 2012

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: ESE KWIKINISHA BITERWA N’IKI? DORE ZIMWE MUNGARUKA ZITERWA NO KWIKINISHYA(Masturbation).

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
ESE KWIKINISHA BITERWA N'IKI? DORE ZIMWE MUNGARUKA ZITERWA NO KWIKINISHYA(Masturbation).
May 30th 2012, 08:45

Kuri iki kibazo cyo kwikinisha, twagirango tubabwire uko abantu babibona : Babivugaho ibintu bitandukanye bitewe n'imico yabo, ibihugu bakomokamo, imyemerere ku bijyanye n'iyobokamana n'ibindi. Niyo mpamvu uzasanga bamwe bavuga ko ari ibintu byiza byagufasha mu buzima bwa buri munsi : Cyane cyane mu bihugu byateye imbere( amerika n'uburayi) babona ko kwikinisha ari ibintu bisanzwe,bishobora kuba byakugirira akamaro : kugufasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kuvura depression, gutuma wumva umerewe neza n'ibindi. Muri iyi nyandiko turibanda ku ngaruka zagaragaye ku bantu benshi kandi n'abaganga bakaba babyemeranywaho. Ikindi gituma twibanda ku ngaruka mbi zo kwikinisha ni uko zirusha uburemere inyungu ushobora gukuramo. Zimwe mu ngaruka zikunze kugaragara, harimo :

 

1. Kurangiza vuba : Uko ugenda urushaho kwikinisha, niko ubushobozi bwo kuba wakora imibonano n'umugore igihe kinini bugenda bugabanuka.

2. Kuba ikiremba : ibi biza bikurikiranye no kurangiza vuba, noneho ntubashe kongera kugira ubushake bwo gukora imibonano n'umugore wawe cyangwa undi muntu mudahuje igitsina.

3. Mu buzima busanzwe : Iyo umuntu amaze kokamwa no kwikinisha hari ibintu byinshi bihinduka mu mitekerereze ye. Utangira kwiyumvamo ko utari umugabo wuzuye, ugatangira kwisuzugura, abagabo bamwe banga no gushaka abagore kuko baba bumva ko ntacyo bazabamarira, batazabasha kubashimisha. Utangira gufata igihe wagakozemo ibindi ukakimara wikinisha, gutinya abakobwa no kutabasha kwegera abandi bagabo kubera kwisuzugura.

4. Ku buzima bwawe:gutakaza imisatsi, kugabanuka k'ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kurangara, kuzana ibikezikezi mu maso, gushidikanya cyane, kugabanuka k'ubwenge muri rusange. Kunanirwa cyane,kugabanuka kw'abasirikare b'umubiri,n'ibindi.

Twababwira ko izi ngaruka hamwe n'izindi tutavuze haruguru aha zitazira rimwe zose cyangwa ngo zize ku muntu wese wikinisha. Akenshi izi ngaruka zigaragara kubantu bikinisha cyane, inshuro nyinshi kandi bakabimaramo igihe kirekire( urugero kwikinisha kabiri ku munsi mu gihe cy'imyaka itatu kugera kuri itanu.) Hano bavuga ko umuntu ageze ku rwego rwa "addiction", abaganga b'inzobere mu ndwara zo mu mutwe bakaba babyita "obsessive compulsive disorder" mu ndimi z'amahanga. Hano umuntu aba yumva ashaka kwikinisha igihe cyose.

Kugabanuka k'ubushobozi bwo gufata mu mutwe : iyo umuntu yikinisha agasohora, habaho kwiyongera kw'imisemburo bita acetylcholine, dopamine na serotonine mu mutwe. Iyi acetylcholine iyo irenze urugero rusanzwe mu mutwe, niyo itera :

Kwibagirwa, kugabanuka k'ubushobozi bwo gufata mu mutwe n'ibindi. Ku kibazo cy'ubuzima bw'imyororokere :

ntago kwikinisha bituma umuntu atabyara iyo akibasha kuba yakora imibonano mpuzabitsina agasohora. Ariko twabonyeko kwikinisha bishobora kugira ingaruka ku mibanire yawe n'uwo mwashakanye. Ushobora kwifashisha kwikinisha kugirango wirinde abagore, nibyiza ariko ikibazo n'uko numara gushaka uwawe mugasezerana, ushobora kuzaba waramenyererye kubonera ibyishimo mu kwikinisha, bibe byatuma utabasha kwita ku mugore wawe. Iki ni kimwe mu bituma ingo zisenyuka. Nubwo hari abantu babona ko kwikinisha iyo bikozwe mu rugero ntangaruka bigira, ariko twabonye ko akenshi bishobora kugera aho utakibasha kubireka bikaba byateza ingaruka zirenze akamaro byakugiriraga

Niba Hari Igitekerezo Cyangwa Icyifuzo Ushaka Kuduha Watwandikira Kuri Email Yacu Ariyo Info@ibishya.biz Cyangwa Kuri stonypaparazzi@yahoo.com Ushobora No Kuba Watubona Kuri Facebook, Ugashakisha Stony Paparazi

Posted by Stony Paparazzi/ Ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...