Saturday, September 1, 2012

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda: KNOWLESS BUTERA YAMAZE KWEREKEZA KU MUGABANE W’UBURAYI – DORE GAHUNDA AFITE.

Ibishya Bikugereho |Amakuru yose mu kinyarwanda
KNOWLESS BUTERA YAMAZE KWEREKEZA KU MUGABANE W'UBURAYI – DORE GAHUNDA AFITE.
Sep 1st 2012, 14:31

Ku mugoroba w'ejo kuwa gatanu tariki ya 31 Kanama 2012 nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yafashe rutema ikirere yerekeza ku mugabane w'Uburari.

Knowless n'abari bamuhereke harimo n'umukunzi we Producer clement

Bikaba byari bitaganyijwe ko Knowless yagomabaga kuba yaragiye kw’itariki ya 28/08 ariko bikaza kuzamo akabazo katumye atabasha kuba yakwerekeza ku mugabane w’uburayi, akaba yaraye ahagurutse i kanombe kuri uyu wa gatanu aho agiye gususurutsa abitabiriye amarushanwa ya Miss East African Belgium 2012 aho azaba ari kumwe n’igihange muri East Africa Jose Chameleone nawe wamaze kugera aho mu bubiligi ndetse na Ray Blaze wo muri Nigeria.

Knowless n'abari bamuherekeje ubwo yahagurukaga i kanombe

Knowless bikaba biteganyijwe ko n’arangiza igitaramo cyo mu bubiligi azahita yerekeza mu buholandi aho azabataramira kw’itariki ya 8/9 ari kumwe n’undi mu hanzi w’ibugande ariwe Bobi Wine, ibi rero bikaba bivuze ko Knowless atari buze kugaragara mu gitaramo cyo gushyirahanze alubum ya 4 ya Tom Close.

Affiche y'igitaramo cya miss east african belgium 2012

Bikaba nta taliki iratangazwa nyayo Knowless azagarukira mu Rwanda ariko akaba yatangaje ko atazamarayo igihe kinini.

Tukaba twamwifuriza urugendo rwiza n’ibitaramo byiza.

Post By :: El vis SHEMA / ibishya.biz

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Related Posts Plugin for WordPress, Blogger...